"Tugire ibiryo"

Kilogarama 300 by’ifumbire ya DAP kuri zatewe kuri hegitari esheshatu z’imirima ihinzeho ibigori kuri site ya Ihara iherereye mu murenge wa Rweru mu Kagari ka Batima. Iyi site ya Ihara niyo yatangirijweho rwego rw’Akarere gahunda yo gushyira ifumbire mu mirima ihinzeho ibigoro.

Madamu Umwali Angelique Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yakomoje ku nsanganyamatsiko y'iki gihembwe "Tugire ibiryo" asaba abahinzi gukoresha neza ifumbire mu rwego rwo kongera umusaruro kugira ngo Akarere kagere ku musaruro mwiza w’ibigori.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yongeye gushishikariza abahinzi gufata ubwishingizi bw'ibihingwa, gukoresha imiti yabugenewemu kurwanya nkongwa aho igaragaye n’ibindi byonnyi.

Iyi fumbire ya DAP abahinzi yo kubagaza ibigori yatanzwe na Leta kuri nkunganire ya 100%.