Twigishe abaturage mbere yuko amategeko abahana
Kuwa 30 ukwakira 2018 Madamu Umwali Angelique Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu yaganiriye n’abafite aho bahurira n’ubucukuzi bwa kariyeri na Mine ku mategeko mashya agenga ubucukuzi n’ukurengera ibidukikije.
Bwana Mukunzi Emile ushinzwe amashamba mu Karere ka Bugesera, yavuze ko Mu rwego rwo kurengera ibidukikije amategeko agenga abakora umwuga wo gucukura mine na kariyeri avuga ko nta wemerewe kwangiza ibidukikije biri aho acukura atabisabiye uburenganzira.
Bwana Mukunzi yasobanuye ko umuntu ushaka gukuraho ishyamba uruhushya aruhabwa na Minisiteri y'ibidukikije, iyo ashaka gusarura ishyamba uruhushya rutangwa ku rwego rw'Akarere, iyo umuntu ashatse kwinjiza mu gihugu imbuto y'igiti ivuye hanze y'u Rwanda abisabira uruhushya
Madamu Umwali Angelique ati : ‘’Twigishe abaturage mbere yuko amategeko abahana’’. Madame Uwase yasabye abayobozi b’imirenge bari bitabiriye inama kugeza ubutumwa ku baturage kugirango ibidukikije ntibikomeze kwangizwa.