Uburere buva mu muryango, uburezi bukava mu mashuri
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Richard Mutabazi ahamagarira ababyeyi kutadohoka bakagumana inshingano zo kurera abana. Ati : “Natwe tugeze aho tugeze kubera ko hari abatwitayeho”.
Bwana Mutabazi yibukije ababyeyi ko mu ishuri abantu bahakura uburezi ariko ko uburere buva mu muryango, bityo akangurira ababyeyi uruhare bafite abibutsa kwitaho abana, bagafata umwanya wo kubaganiriza. Akomeza avuga ku bana bahura n'ibibazo ko bagomba gufashwa bakagaruka mu murongo bataye. Ni ubutumwa bwatanzwe mu nteko y’abaturage ya Rugunga mu murenge wa Mwogo kuri uyu wa 14 ukuboza 2021.
Mu Murenge wa Mwogo hari ingo zibana badasezeranye n'abandi bishyingira badakwije imyaka y’ubukure bakabyara abana nabo bakiri abana. Ni muri urwo rwego Maniragaba Deus umukozi w’Urwego rutanga ubufasha mu byo amategeko MAJ mu karere ka Bugesera yakanguriye abaturage amategeko arengera umwana n'ajyanye n'ishyingirwa avuga ko ufite munsi y'imyaka 18 ari umwana iyo asambanyijwe hari amategeko amurengera kandi ko amategeko yemera gushyingira umuntu ufite 21. Yabukije ababana batagejeje imyaka y'ubukure ko amategeko abakurikirana bagahanwa.
DCI Gakwaya Eulade Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB avuga ko gusambanya umwana ari ubugizi bwa nabi. DCI Gakwaya yibukije ko gusambanya umwana ari icyaha akomeza avuga no ku bihano biremereye bihabwa abatera inda abana birimo no gufungwa ubuzima bwose.
Asoza iki cyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurengera umwana Mayor Mutabazi yibukije ko iki cyumweru cyatanze umusaruro aho ku bufatanye n’inzego zitandukanye Akarere kakanguriye ababyeyi kwitaho abana bakoherezwa mu bigo mbonezamikurire, kubarinda ihohoterwa, imirimo mibi ikoreshwa abana, kurwanya abasambanya abangavu, kugarura abana mu mashuri no gusubiza mu miryango abari mu mihanda, kumenya icyo bagomba guhabwa no kubaganiriza ku mihindagurikire y'umubiri. Avuga ku burenganzira bw’abana Umuyobozi w’Akarere Bwana Mutabazi Richard atanga ingero z’ibibazo bibangamira imibereho myiza y'abana nko kubakoresha imirimo ivunanye, kutabajyana mu ishuri n'ibindi.
Ubu bukangurambaga bw'iminsi irindwi, bwanyuzwaga mu nteko rusange z'abaturage, mu muganda rusange mu midugudu, mu mugoroba w'umuryango, mu nsengero, mu isoko n'ahandi hahurira abantu benshi bukaba bwakorewe mu mirenge 15 igize Akarere