Ubuvugizi ku Karere ka Bugesera

Kuri uyu wa 18/1/2024, Abadepite Hon.Rwaka Pierre Claver, Hon.Niyitegeka Winfrida na Hon.Rutayisire Gorgette basuye Akarere ka Bugesera aho baje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga iri mu cyerekezo NST1 n'iyo muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2023-2024.

Umuyobozi w'Akarere Mutabazi Richard afatanyije n'itsinda ry'abakozi n'abafatanyabikorwa,  basobanuye izi ntumwa za Rubanda uburyo bari gukemura ibibazo bijyanye n'imishinga y'amazi n'amashanyarazi, itangwa ry'amasoko, amacumbi yubakirwa abatishoboye, ingurane zigenerwa abimuwe n'ibikorwa rusange, n’ibindi.

Mu bindi bibazo Umuyobozi w’Akarere yagaragarije aba Badepite, ni ikibazo cy’imiryango 82 igituye mu birwa bya Sharita mu murenge wa Rweru batarabona aho gutuzwa n’ikibazo cy’ubutaka bwo guhingaho ubwatsi bw’inka z’abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru

Vice Perezida w'Inama Njyanama Faustin Munyazikwiye yijeje abadepite kongera imbaraga mu ikoreshwa ry'ingengo y'imari 2023-2024, abasaba gukorera ubuvugizi Akarere avuga ko ingengo y'imari idahagije kugirango ibikorwa remezo bigere ku rwego rwiza rw'Akarere kunganira umujyi wa Kigali