UMUGANDA W’URUBYIRUKO USIZE MU KARERE KA BUGESERA HATEWE IBITI BISAGA IBIHUMBI 30.
Kuri uyu wa Gatandatu, Urubyiruko rwo mu Tugari tugize Akarere ka Bugesera rwitabiriye umuganda wihariye w'Urubyiruko wibanze ku gutera ibiti by'imbuto ndetse n'ibivangwa n'imyaka.
Ni Umuganda ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Musenyi mu Kagari ka Gicaca, uhuzwa no gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’abakorerabushake.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard wifatanyije n’uru rubyiruko muri uyu muganda, yagaragaje ko ibikorwa urubyiruko rugaragaramo bigira impinduka nziza ku mibereho myiza y’abaturage.
Ati:”Ni ukwishimira ko urubyiruko narwo rugira igitekerezo cyo kurengera ibidukikije no kugira uruhare mu iterambere ry’aho batuye. Ni byiza rero ko urubyiruko rwacu rukora, rugakora ibyiza mu kubungabunga umutekano, mu kudufasha isuku, mu guhangana n’ibyorezo n’ibindi byinshi urubyiruko rwagaragayemo byagaragaye ko ari imbaraga z’igihugu.”
Meya Mutabazi kandi yasabye urubyiruko rwitabiriye umuganda kubungabunga ibi biti byatewe ndetse n'ibidukikije muri rusange. Yarushimiye kandi uruhare rugira mu gufasha abaturage kugira imibereho myiza, isuku n'isukura, umutekano n'ibindi.
Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal yavuze ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by'ubukorerabushake hazabindwa ku bikorwa bitandukanye birimo; gufasha abaturage kwita ku bidukikije, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo ndetse no gukangurira urubyiruko kwitabira gahunda za Leta.
Ati: “Muri uku kwezi, tuzashyira imbaraga mu bikorwa byo kwita ku bidukikije haterwa ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti by’imbuto, gukora ibikorwa bikemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage; nko kubakira abatishoboye, ndetse no kubasanira inzu zabo zangiritse.”
Umufatanyabikorwa w'Akarere ARCOS NETWORK wagize uruhare mu gutegura ibiti byatewe, yibukije abaturage akamaro k'ibiti, abasaba kubifata neza kugira ngo bizabahe umusaruro.
Uyu muganda w'urubyiruko usize mu Karere hatewe ibiti ibihumbi 30 birimo; iby'imbuto n'ibivangwa n'imyaka.



