URUBYIRUKO RWA RWERU RUGIYE KUBONA IKIBUGA CY’IMYIDAGADURO
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rweru rwagaragaje amarangamutima nyuma yaho hatangiye ibikorwa byo gutunganya ikibuga bidagaduriraho,bashimangira ko kigiye kubafasha kugaragaza impano zabo.
Ibikorwa byo gutunganya ikibuga cy’imyidagaduro ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwemereye abaturage b’Umurenge wa Rweru, byatangiriye kuri uyu wa gatandatu tariki 28 mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2024, kikaba ari igikorwa cyagizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’Akarere, abafatanyabikorwa n’abaturage mu rwego rwo gukomeza kwita ku rubyiruko binyuze mu kubegereza ibikorwaremezo bibafasha kuzamura impano.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, abagize inzego z’umutekano, abahanzi batandukanye bitabiriye igitaramo, MTN Iwacu Muzika Festival, n’itsinda riturutse mu gihugu cya Chad riri mu ruzinduko mu Rwanda.
Mu butumwa Ubuyobozi bw’Akarere bwageneye urubyiruko rwo mu Murenge wa Rweru, harimo gukomeza kugira uruhare mu gutunganya iki kibuga, kukibyaza umusaruro bagikoresha icyo kigenewe mu gihe kizaba kimaze gutunganywa.
Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard ati: “Umuganda wakozwe uyu munsi wo gutunganya ikibuga cy’imyidagaduro, wari intangiriro ariko abaturage baturiye hano tuzakomeza gufatanya nabo, ni binaba ngombwa aho tuzakenera ibindi bikoresho byisumbuyeho; nk’imashini dufite abafatanyabikorwa bazadufasha.
Umuyobozi w’Akarere akomeza agira ati: “Tuzakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa muri uyu Murenge ndetse no mu Karere ku buryo kizaba ikibuga cyiza gifasha urubyiruko kuzamura impano zarwo.”
Urubyiruko rw’Umurenge wa Rweru rwagaragaje ko kuba rugiye kubona ikibuga cy'umupira w'amaguru hafi yarwo, bizarufasha kwidagadura no kuzamura impano, dore ko bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya gukinira mu bindi bice.
Muri iki gikorwa kandi hanatangiwemo ubutumwa butandukanye bushishikariza urubyiruko gukora ibikorwa biruteza imbere, aho Guverineri w'Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, yasabye urubyiruko kugira uruhare mu itunganywa ry’iki kibuga ndetse no kuzakibungabunga birinda kucyangiza.
Iki kibuga cy’umupira w’amaguru cyahanzwe mu Kagari ka Nkanga, Murenge wa Rweru, kiri mu butaka bwatanzwe na Kiliziya Gatolika, nk'umufatanyabikorwa mu guteza imbere urubyiruko. Kije kandi kiyongera ku bindi bibuga biri mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera gasanzwe ari "Izingiro ry'Ubumenyi, Ubuhahirane, Siporo n'Ubukerarugendo" birimo Sitade ya Bugesera, ikibuga cy’amagare (The Field of Dream) kiri mu Murenge wa Ntarama mu kigo cya Fondasiyo Gasore Serge.
