Uruhare rw’umuturage mu kurwanya ihohoterwa ni ingenzi

Abakora ihohoterwa akenshi bitwaza icyubahiro, amafaranga n’ibindi bagahohotera abandi.Ibi byagaragaye mu ikinamico yanyujijwemo ubutumwa kuri uyu wa 7 ukuboza 2018, mu gikorwa cyo gutangiza iminsi 16 y'ubukangurambaga yo kurwanya ihohoterwa cyabereye mu murenge wa Gashora.

Binyuze mu ikinamico yakinwe n’ikigo cy’Umurage, ubutumwa bukangurira abaturage kutareberera ihohoterwa rikorerwa, ndetse no gufatanya n’abaturage binyuze mu nteko zabo bwafashije abaturage gusobanukirwa icyo umuryango usabwa kugirango abantu bagire imibereho myiza izira ihohoterwa. Dr Rutagengwa William umuyobozi w'ibitaro bya Nyamata ati :’’ Uruhare rw'umuryango ni ingenzi mu guhindura ubuzima’’.

Bahame Hassan Umuyobozi mukuru muri Minisitere y’ubutegetsi wari witabiriye igikorwa cyo gutangiza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa ati: ‘’Abantu bose bagomba kwitaho umuryango kuko ariwo nkomoko y'igihugu’’. Bwana Bahame yakanguriye abaturage kuba ijijsho rya bagenzi babo avuga ko Leta yashyizeho uburyo bwinshi bwo gukumira ihohoterwa ariko umuturage atagize uruhare mu kurikumira ntabwo ryacika.